Home / Uncategorized / IMPURUZA KU BIBAZO BIKOMEYE BISHOBORA GUHUNGABANYA UBUZIMA N’IMIBEREHO Y’ABANTU BACU BATUYE MU BIBOGOBOGO

IMPURUZA KU BIBAZO BIKOMEYE BISHOBORA GUHUNGABANYA UBUZIMA N’IMIBEREHO Y’ABANTU BACU BATUYE MU BIBOGOBOGO

IMPURUZA KU BIBAZO BIKOMEYE BISHOBORA GUHUNGABANYA UBUZIMA N’IMIBEREHO Y’ABANTU BACU BATUYE MU BIBOGOBOGO

Bavandimwe mwese aho muherereye ndagira ngo mbagezeho IMPURUZA kubera umutekano muke uri mu karere ka Bibogobogo uwo mutekano muke uzatuma abantu bacu bari mu Bibogobogo bagira ikibazo cy’inzara ikomeye kuko n’ubundi bari bamaze iminsi bafite ikibazo cy’inzara ndore aho ikibazo cy’inzara gikomoka. Kuva mu kwezi kwa 9 k’umwaka ushize wa 2022 abantu barahinze babura imvura kugeza mu kwezi kwa 11 imyaka yose irapfa ntibabona umusaruro w’imyaka bari bahinze muri uyu mwaka wa 2023 mu kwezi kwa 2 iwacu baza bahinga ibishyimbo by’impeshyi maze imvura iba nyinshi irabyica ntibagira icyo basarura maze abantu barasonza bikomeye kubera ko kuva mu kwezi 10 ubwo 2021 ubwo abanzi b’amahoro basenyaga akarere kacu ka Bibogobogo abo banzi b’amahoro bamye bangiza imirima yose kugira ngo abantu nibaticwa n’amasasu bazicwe n’inzara none kandi kubera ikibazo cyabaye tariki ya 15/09/2023 ubwo hicwaga umugabo w’umupfurero wari Gapita w’abapfurero wo kwa SEBASAZA habaye umwuka mubi mu buryo bukomeye ubu ikibazo cyabaye n’uko abanzi b’amahoro biraye mu mirima y’igikongo n’imyumbati abantu bacu bari bahinze bayimaze bayangiza ku buryo ikibazo cy’inzara kigiye kongera gufata indi ntera ikomeye ndore ko twari twakoze ubuvugizi tugaragaza ikibazo cy’inzara iri mu karere muri OCHA noneho OCHA nayo yari yatangiye kugikorera ubuvugizi mu miryango itanga imfashanyo kugira ngo abantu bahabwe imfashanyo y’ibiryo n’imbuto none iki kibazo cyabaye cyahagaritse izo gahunda zose ndore ko n’ubundi ababishinzwe babikora baseta ibirenge.

Ikigaragara n’uko abantu bacu bagiye hugura n’ikibazo gikomeye cy’inzara kubera iyo mirima y’igikongo yari kubaramira mu minsi iri mbere iri kwangizwa n’abo banzi b’amahoro kandi n’ihinga rikorwa muri uku kwezi kwa 9 risa n’aho ritazagenda neza kubera umutekano muke uri mu karere abantu bari gutinya kuja aho bahingiraga kubera gutinya kugiriwa nabi .

Dutanze impuruza kugira ngo abantu bose bari hirya no hino bamenye ikibazo abantu bacu bari mu karere ka Bibogobogo bafite .

Ikintu gikenewe gukorwa mu maguru mashya n’uko hakorwa ibiganiro byafasha kongera kugarura umwuka mwiza w’ubumwe n’ubusabane hagati y’amoko atuye mu karere ka Bibogobogo noneho ibikorwa bibi birimo abafite imigambi mibi yo kwihora kongera kugaba ibitero , kunyaga amatungo no kwangiza imirima bigahagarara kugira ngo umutekano mu karere ka Bibogobogo wongere ugaruke.

*Ambassadeur de la Paix*

Muhumuza Mugwema Jacques

About Menyiwacu Ijwi Ry’imuhira

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *